Kinyarwanda
Ijwi ryanjye ni ingenzi – dushobora gukorera hamwe
Incamake
Itsinda ry’abafatanyabikorwa b’Intara ya Maricopa bifuza kurwanya akato gahabwa abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Turifuza kurwanya akato gahabwa ababana n’indwara zo mu mutwe, abantu bivuza indwara zo mu mutwe n’abarwanya kubatwa n’ ibiyobyabwenge.
Igikorwa
Inama Nkuru Njyanama ihagarariye Abaturage irasaba ko wasangiza abandi ikirangantego cyacu (mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa cyasohowe mu mashini) kugira ngo bifashe mu kurwanya akato gahabwa abafite ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Icyo kirangantego cyacu cyangwa se byinshi ushobora kubishyira ku bipapuro byawe byamamaza, mu byo werekana kuri mudasobwa mu gihe cy’ amahugurwa, mu byo wandikirana n’abandi, ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwawe rwa interineti. Turizera kandi ko abafatanyabikorwa bacu nabo bazasangiza icyo kirangantego cyacu giherekejwe n’inkuru z’abaturage bihanganye babasha kurenga inzitizi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.